Lyrics: Amajambo y'indirimbo
Rindira gato...


Indirimbo nyarwanda

Kwibuka


Kwibuka niba bitabagaho
Ngo nibagirwe nawe nkwibagirwe

Kwibuka niba bitabagaho
Ngo nibagirwe ibintera kubabara

Kwibuka oya ntibikabeho
Ngo umuntu yibagirwe ineza yagiriwe

Kwibuka oya ntibikabeho
Kuko jyewe nibuka nkababara

Hagati y'ibiti bibiri
Aho twakundaga kunyura
Ndahagera nkacyebuka
Nkakwibuka

Ha handi twakundaga gutinda
Dutegereje imodoka
Njya mpanyura nihitira
Nkakwibuka

Haba igihe mfata telefone
Nkwumva naguhamagara
Bikanyibutsa bya bihe
Nyabusa we
Nkakwibuka

Njya nibuka cyera tukiri kumwe
Ko wambwiraga ngo oya sinkababare
Sinkajye ntekereza ibibi
Njya mbyibuka maze ahubwo nkababara

Njya nibuka cyane iyo ndi jyenyine
Ya nshuti yanjye nakundaga byasaze
Njya nibuka amagambo yambwiraga
Natekereza ko tutazongera
Nkwumva urukumbuzi

Hagati y'ibiti bibiri
Aho twakundaga kunyura
Ndahagera nkacyebuka
Nkakwibuka

Ha handi twakundaga gutinda
Dutegereje imodoka
Njya mpanyura nihitira
Nkakwibuka

Haba igihe mfata telefone
Nkwumva naguhamagara
Bikanyibutsa bya bihe
Nkakwibuka

Hagati y'ibiti bibiri
Aho twakundaga kunyura
Ndahagera nkacyebuka
Nkakwibuka

Ha handi twakundaga gutinda
Dutegereje imodoka
Njya mpanyura nihitira
Nkakwibuka

Haba igihe mfata telefone
Nkwumva naguhamagara
Bikanyibutsa bya bihe
Nyabusa we
Nkakwibuka