Lyrics: Amajambo y'indirimbo
Rindira gato...


Indirimbo nyarwanda

Izuba rirarenze


Izuba rirarenze
Ngiriya imwe y'abashumba
Inka z'iwacu ziratashye
Abiriwe iyo barinyakura
Ab'imuhira barihanagura
Icyuya mu gahanga
Dore umunsi uragiye
Icyuya mu gahanga
Umunsi urashize

Ukwezi kuracanye
Inyenyeri na zo ziraje
Ikamba ryazo rirazisanga
Rirasabagira ku ijuru ry'iwanyu
Mu kirere cy'iwacu ni ko kabyino
Ngaho se jya mu nzu dore imbeho ni yose
Genda ufate agapira ukinge mu gatuza

Ibitotsi ni byinshi
Urugendo na rwo ni rwose
Uyu munsi sinkikubonye
Fata iyo nzira imwe yo mu nzozi
Duhurire iyo mu mpinga y'imisozi
Iwabo w'abatashye aho dukura abana
Impeta y'umubano mu ibanga rya gihanga

Nkundira ngukunde
Nzabone icyo nkubwira
Kizagukura amahwa mu nda
Ibimbuza ni byinshi sinshoboye kuza
Wowe umanuke dore ukwezi kuraka
Uze nkuganirire uragenda wishimye
Nanjye kandi ubwanjye ndaba nshize agahinda

Niba uje ntumbone
Umbabarire mugenzi
Ntabwo bizaba ari ukukwanga
Nawe urirebera iyi si iravuna
Tuyirukankamo dushaka kubaho
Wowe aho uri hose jya wibuka utakambe
Untambire ubishaka nanjye nige gutamba
Untambire ubushaka nanjye nige gutamba
Untambire ubushaka nanjye nige gutamba