Lyrics: Amajambo y'indirimbo
Rindira gato...


Indirimbo nyarwanda

Twasezereye


Wasezeye yeee ingoma ya cyami
Ingoyi mbi ya gihake na gikolonize birajyana
Ubona demokarasi ikwizihiye
Muze twishimire ubu bwigenge

Terera amaso inyuma Munyarwanda yeee
Ibuka ikiboko wibuke shiku
Wibuke iminsi wamaraga
Ukorera umutware ntanaguhembe yeee
Maze wishimire ubu bwigenge

Wasezeye yeee ingoma ya cyami
Ingoyi mbi ya gihake na gikolonize birajyana
Ubona demokarasi ikwizihiye
Muze twishimire ubu bwigenge

Twibuka imitaga wirirwaga ugenda
Amajoro menshi urara rubunda
Utuye i butware cyangwa se i bwami
Ukabigomwa abawe babikeneye
Kandi iyo ubijyanye ukabigezayo
Byaragushenguye ntibanagushimire
Maze uze twishimire ubu bwigenge

Wasezeye yeee ingoma ya cyami
Ingoyi mbi ya gihake na gikolonize birajyana
Ubona demokarasi ikwizihiye
Muze twishimire ubu bwigenge

Ndi Rudahungumuruho
Ikindi kandi ngira impuhwe
Mu mpinga ya Mpanga
Nimanye Mpunga wa Mparirwa
Impamba imushiranye aguye isari
Nimanye Ruhara mu Ruhango
Uruboho rw'itabi rumugize imbohe
Yibaza ukuntu arugeze i Nyanza
Nimanye Gatsitsi i Gatsibo
Umutsama yagomba gutura utuzuye
Ndi Urukinabarenzi
Ruhanga bankikana kuw'inkike
Ndi umuhungu urengera ingabo
Iminsi igeze mu mahina
Amashi bahu!
Ndi Rusakaranamisakura
Mu gucubya akarengane kariho icyo gihe
Mvunyishiriza mu ntambara
Ingabo ntwara ni igitare
Itontoma nk'iya bene Gahutu
Ndi inkiranyi ya Nyagahinga
Ndi Nyiringango mwene Nyagahinga
Ndi umugemanshuro wa Kirenga
Ndi imbabaza abafozi

Guma guma guma guma guma!

Ndi muto cyane ibyo sinabibonye
Narabibwiwe ndanabisoma
Maze kubyumva ndamya Rurema
Yo yandinze uwo muruho
Ng'iyo impamvu itumye by'umwihiriko
Jyewe nishimira ubu bwigenge

Wasezeye yeee ingoma ya cyami
Ingoyi mbi ya gihake na gikolonize birajyana
Ubona demokarasi ikwizihiye
Muze twishimire ubu bwigenge

Ndashimira rwose byimazeyo
Abarwanashyaka batubohoye
Uwari ku isonga akaba Kayibanda
Nkazirikana cyane Mbonyumutwa
N'izindi ntwari bari kumwe
Ari bo dukesha ubu bwigenge

Wasezeye yeee ingoma ya cyami
Ingoyi mbi ya gihake na gikolonize birajyana
Tubona demokarasi itwizihiye
Muze twishimire ubu bwigenge

Uzaba intwari ntibabara imyaka yeee
Habyarimana muri icyo gihe
Yari ku isonga ayoboye ingabo
Yakunze amahoro kuva mu mavuko
Na n'ubu akiyaharanira
Tuguhaye impundu shema ry'abato
Ukomeze umurego uyobore ingabo

Wasezeye yeee ingoma ya cyami
Ingoyi mbi ya gihake na gikolonize birajyana
Ubona demokarasi ikwizihiye
Muze twishimire ubwigenge

Tumaze ingahe mbe Banyarwanda

Makumyabiri n'itanu

Tumaze ingahe mbe Banyarwanda 25
Rubyiruko rw'u Rwanda aho murayizi 25
Yemwe bahungu aho murayizi 25
Yemwe bakobwa aho murayizi 25
Yemwe bahungu aho murayizi 25
Rubyiruko rw'u Rwanda aho murayizi 25
Tumaze ingahe mbe Banyarwanda 25
Bagabo b'ibikwerere murayizi 25
Bagore b'amajigija aho murayizi 25

Murayibabwire yemwe basaza 25
Bakecuru namwe murayibabwire 25
Nimwe mwaraye ayo majoro 25

Yemwe bahungu aho murayizi 25
Yemwe bakobwa aho murayizi 25
Bagabo b'ibikwerere murayizi 25
Bagore b'amajigija aho murayizi 25
Abangavu ingimbi aho murayizi 25
Abangavu ingimbi aho murayizi 25
Yemwe bahungu aho murayizi 25
Yemwe bakobwa aho murayizi 25
Rubyiruko rw'u Rwanda aho murayizi 25
Imitaga nk'iyo ntimukayitunge 25
Amajoro nk'ayo ntimukayarare 25
Imitaga nk'iyo ntimukayitunge 25
Amajoro nk'ayo ntimukayarare 25
Ibihe nk'ibyo ntimukabitunge 25

Usezereye yeee ingoma ya cami
Ingoyi mbi ya gihake na gikolonize birajyana
Ubona demokarasi ikwizihiye
Muze twishimire ubu bwigenge